Kigali

Wa munsi wageze! Papi Clever na Dorcas bazirikanye aba Diaspora banorohereza abakunzi babo kubona 'Invitations' z'igitaramo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/01/2023 12:27
0


"Yavuze Yego Live Concert" ni intero n'inyikirizo mu Rwanda ku bakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ni umunsi w'igitaramo cy'imbaturamugabo cy'abaramyi Papi Clever na Dorcas, akaba ari na cyo cya mbere bagiye gukora kuva batangiye umuziki.



Igitaramo "Yavuze Yego Live Concert" cya Papi Clever na Dorcas kiraba uyu munsi tariki 14 Mutarama 2023, kibere muri Camp Kigali. Amarembo araba akinguye kuva saa cyenda, gitangire saa kumi n'imwe. Cyatewe inkunga n'Ibigo birimo Laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory: RFL].

Mu kiganiro n'abanyamakuru, Papi Clever na Dorcas bavuze ko bateguye iki igitaramo nyuma yo gutegereza igihe kirekire, Imana iza kubabwira 'YEGO'. Bati "Twakabaye twaragikoze kera na mbere, twarabiteguye igihe kirekire, ariko kubera ko ari umugambi w'Imana yatubwiye ngo Yego ko ari cyo gihe dukwiriye gukoreraho igitaramo, niyo mpamvu natwe tubikoze kino gihe."

Batangaje ko imyanya y'ubuntu igera ku 2,000 bashyizeho yamaze kuzura. Ubu hasigaye amatike n'ubutumire. Amatike ari kugura 10,000 Frw, naho 'Invitations' [ubutumire] ziri kuboneka ku 30,000Frw muri VIP na 50,000 Frw muri VVIP. Amatike n'Ubutumire biri kuboneka kuri www.ishem.rw cyangwa ukandika muri telefone yawe *797*30#.

InyaRwanda yamenye amakuru meza y'uko amatike n'ubutumire byegerejwe abakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana aho biri kuboneka ahantu hatandukanye nko kuri Camellia zose muri Kigali no kuri Simba Supermarket. Hanashyizweho kandi nimero uwashaka amatike n'ubutumire yahamagara bikamugeraho byoroshye, iyo akaba ari: +250783255262.

Indi nkuru nziza ni uko abatuye hanze y'u Rwanda (Diaspora) bazirikanywe bakagezweho uburyo bwiza bwabafasha gukurikira LIVE iki gitaramo "Yavuze Yego Live Concert". Baraza kugikurikira banyuze kuri www.eastflix.tv aho basabwa gusa kwishyura amadorali atanu y'Amerika ($5.)

"Hari imyanya y'ubuntu twari twashyizeho igera ku bihumbi bibiri, iyi myanya twari twatekereje ko hari abantu hatabasha kubona ubushobozi bwo kwishyura igitaramo, gusa ubu tuvugana iyo myanya yose yamaze kuzura ubu hasigaye ubutumire bw'amafaranga" - Papi Clever

Ibi biragaragaza uburyo abantu benshi banyotewe cyane n'igitaramo Papi Clever na Dorcas bagiye gukora bwa mbere mu mateka yabo. Kiraba kuri uyu wa Gatandatu, kiyoborwe na Tracy Agasaro & Rene Patrick. Papi na Dorcas baraba bari kumwe na Ben & Chance, Prosper Nkomezi, Josh Ishimwe, Hirwa Gilbert na Jonathan Nish.

Mu kiganiro baherutse kugirana n'abanyamakuru, Papi Clever na Doracs bavuze ko bahishiye byinshi kandi byiza abitabira iki gitaramo cyabo. Mu byo babahishiye harimo n'indirimbo zabo nshya bamaze iminsi batunganya n'izindi zo mu gitabo. "Uvuze Yego" ni indirimbo yabo yakomotseho iki gitaramo, nayo ikaba yitezwe mu zo bari buririmbe.

Papi Clever na Dorcas Ingabire basezeranye kubana akaramata tariki 7 Ukuboza 2019. Bafitanye abana babiri b'abakobwa; Oakynn na Kylie. "Ubu ni igihe cyo kubyina twitambire Uwiteka yakoze ibikomeye" - Ibi byatangajwe na Papi Clever ubwo we n'umugore we bibarukaga ubuheta. Nyuma y'igihe gito atangaje ibi, bahise bategura igitaramo cyabo cya mbere.

Rwanda Forensic Laboratory yateye inkunga iki gitaramo, itanga serivisi zirimo gutahura inyandiko mpimbano n’izindi zagibwaho impaka, kumenya isano abantu bafitanye, guhuza ibimenyetso by’ahakorewe icyaha n’abagikoze, ikaba iganwa n’inzego za Leta n’abantu ku giti cyabo, baba bashaka ibimenyetso bishingiye ku bumenyi bwa gihanga.


Papi Clever na Dorcas bageneye Ubunani abakunzi b'umuziki wa Gospel


Aba baramyi bazirikanye abatuye hanze y'u Rwanda babashyiriraho uburyo bwo gukurikira igitaramo cyabo


"Yavuze Yego Live Concert"


Papi na Dorcas baraba bari kumwe n'abaramyi batandukanye


Papi Clever na Dorcas bazirikanye abatuye hanze y'u Rwanda


Ukp abantu bari bube bicaye muri 'Yavuze Yego Live Concert'


Ubwo Papi Clever na Dorcas baganiraga n'abanyamakuru mu minsi micye ishize

PAPI CLEVER NA DORCAS MU KIGANIRO N'ABANYAMAKURU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND